MENU

Fun & Interesting

INYIGISHO YA Pst: SENGA Emmanuel --- UBWOKO 4 BWO KWIZERA,DORE UKWIZERA KUZIMA NI UKU

UBUTUMWA BWIZA 6,451 4 weeks ago
Video Not Working? Fix It Now

Arababwira ati: “Nimusenga mujye muvuga muti: ‘Data wa twese, Izina ryawe ryubahwe, Ubwami bwawe buze. Uko bukeye ujye uduha ibyokurya byacu by’uwo munsi. Utubabarire ibyaha byacu, kuko natwe duharira abarimo imyenda yacu bose, Kandi ntuduhane mu bitwoshya.’ Arongera arababwira ati: “Ni nde muri mwe ufite incuti, wayisanga mu gicuku akayibwira ati: ‘Ncuti yanjye, nzimanira imitsima itatu kuko incuti yanjye impingutseho ivuye mu rugendo, none nkaba ntafite icyo nyizimanira.’ Uwo mu nzu akamusubiza ati: ‘Windushya namaze kugarira, ndaryamye n’abana banjye na bo ni uko, sinshoboye kubyuka ngo nyiguhe.’ Ndababwira yuko nubwo atabyukijwe no kuyimuhera ko ari incuti ye, ariko kuko amutitirije biramubyutsa akamuha ibyo ashaka byose. “Nanjye ndababwira nti: ‘Musabe muzahabwa, mushake muzabona, mukomange ku rugi muzakingurirwa, kuko umuntu wese usaba ahabwa, ushatse abona, n’ukomanga agakingurirwa. Mbese ni nde muri mwe ufite umwana yamusaba umutsima akamuha ibuye? Cyangwa yamusaba ifi akamuha inzoka? Cyangwa yamusaba igi akamuha sikorupiyo? None se, ko muzi guha abana banyu ibyiza kandi muri babi, So wo mu ijuru ntazarushaho rwose guha Umwuka Wera abamumusabye?’”

Comment