Retired Lieutenant General Charles KAYONGA ni umwe mu basirikare babanyabigwi bari mu Rwanda , ndamwita Retired kuko ku mugoroba wa tariki 30/8/2023 Itangazo ryasohotse rishyizwe hanze n’igisirikare cy’u Rwanda ryagaragaje ko Uyu mugabo Liyetona Jenerali Charles Kayonga ari mu bemejwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika akaba n’umugaba w’ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda Paul KAGAME ko bajya mu kiruhuko kizabukuru.
Uyu Mugabo ni Umusirikare wakoze Byinshi,Charles KAYONGA ni Umwe mu basirikare mu Rwanda bandikishije Ubutwari Izina ryabo umurava n’Ubutwari ntagereranywa .Uyu yayoboye Operations Nyinshi cyane kuburyo nawe ari mu bimbere bagaragaje Ubuhanga n’ubushobozi mu Kuyobora Urugambaa.
Nkiraha nagirango Nkubwire ko Retired Lieutenant General Charles KAYONGA ariwe wari Uyoboye Ingabo za RPA Inkotanyi zari muri Batayo ya Gatatu zamenyekanye ku Izina ry’ikimenywabose ry’Ingabo 600 zakoze Ibyigitangaza mu rugamba rwo Guhagarika Jenoside Yakorewe Abatutsi.
Ibikorwa byakozwe nizi ngabo biyobowe na Charles KAYONGA Ni Kimwe mu Bihamya amateka yasigaranye bigaragaza Umusirikare w’igitangaza yabaye we.
Uyu mugabo benshi mu bakunzi bacu bashaka kumenyaho byinshi niwe Tugiye Kugarukaho tugaruke kuri amwe mu mateka yaranze Ubuzima bwe.na bimwe mu bikorwa yakoze Bituma nyine Tumugarukaho.
Iyi ni Intsinzi Tv.Jye ndi Eric SAFARI.Mbahaye Ikaze.
Liyetona Jenerali Charles KAYONGA Yavutse mu mwaka wa 1962 .uyu munsi afite imyaka 61 y’amavuko.muri Iyi myaka 61 Akazi yakoze Igihe Kirekire ni Igisirikare kuko Kugeza ku munsi agiriyeho mu kiruhuko kizabukuru yari akiri Umusirikare kandi w’igitangaza w’ibigwi n’amateka ahambaye
Gusa aho atandukaniye na benshi mu babaye muri Uyu mwuga nuko ari umwe mu bageze Ku ntsinzi Nyinshi mu ntambara akanazicigatira Kuburyo zatumye izina rye rizakomeza kwambukiranya Ibisekuru rikigarukwaho.
Uyu Mugabo Charles KAYONGA Yakuriye muri Uganda aho byatumye Yiga muri kaminuza ya Makerere aho yavanye impamyabumenyi mu kiciro cya Kabiri cya kaminuza “Bachelor of Arts Degree in Education.”
Uyu mugabo wakuriye mu gihugu cya Uganda amateka ye nk’Umusirikare niho yatangiriye kuko avuye muri Kaminuza ya Makerere yahise yinjira mu Gisirikare cya Uganda cyari kiganjemo abanyarwanda benshi bari baragize uruhare mu rugamba ruhambaye rwo Kubohora Uganda rwarangiye Tariki 26/1/1986 Ubwo Abarwanyi ba NRA bigaruriraga Umujyi wa Kampala. Intambara yo Kubohora Uganda yamenyekanye nka Uganda Bush
Mu mwaka wa 1989 Charles KAYONGA yazamuwe mu mapeti agezwa ku rwego rwa ofisiye ndetse ubwo yabigezeho ubwo yararimo asoza amasomo ye ya Cadet yabereye mu kigo cya Jinja muri Uganda
Nyuma y’Umwaka umwe Mu mwaka wa 1990 Urugamba rwo Kubohora Igihugu rwaratangiye Charles KAYONGA Nawe yahise aba mu Banyarwanda bitabiriye Umushinga wo kubohora u Rwanda ntakuzuyaza.
Uyu mugabo Kuva Mu mwaka wa 1990 Urugamba rutangiye Kugeza mu mwaka wa 1994 u Rwanda Rubohowe yatanze Serivisi Nyinshi Kuri RPA Inkotanyi Kuburyo Umurava N’umusanzu we Ku rugamba byatumye aba umwe mu basirikare basize Izina rikomeye muri uru rugamba.
Kuva mu mwaka wa 1990 Charels KAYONGA Yagiye ahabwa Inshingano n’Umugaba mukuru w’ingabo za RPA Inkotanyi JENERALI Majoro Paul KAGAME zo kuyobora Ingabo kandi byagiye Bimuha Kuzamuka mu ntera kuko yatangiye ayobora za Platton kugeza ageze ku kigero cyo kuyobora Batayo. Kandi ubushobozi n’ikizere yagiriwaga byagaragajwe n’ikizere Perezida Kagame Afande PC nkuko bamwitaga ku rugamba yamugiriye cyo kuyobora Batayo ya Gatatu y’Ingabo 600 yaje I Kigali muri CND.
Kugirango nkubwire Ibyubutwari bwa Jenerali kayonga nabasore yararayoboye reka Nkubwire mu ncamake Ibyizi ngabo 600.
Ubundi Kugirango Izi Ngabo 600 zo muri Batayo ya Gatatu zize I Kigali,byaturutse mu masezerano y’Amahoro ya Arusha yasinywe hagati ya Leta y’u Rwanda n’umuryango wa RPF Inkotanyi yashyizweho Umukono tariki ya 4/8/1993.
Mu byo RPF Inkotanyi na Leta y’u Rwanda bemeranije harimo ko hazabaho gusaranganya Ubutegetsi haba mu nzego za Politiki ndetse niza Gisirikare. Hagombaga Kubaho igisirikare na Guverinoma bihuriwemo n’abari muri RPF Inkotanyi nabari muri Leta.
Mu nzego za Politiki hagombaga kubaho Guverinoma yaba Minisitiri ndetse n’inteko Nshingamategeko.aya masezerano yavugaga ko hazabaho Umuhango wo kurahira hagashyirwaho Iyo guverinoma.
Nyuma Y’igihe Kirekire ibi bitegerejwe Igihe Cyarashyize Kiragera Maze Umuhango wo Gushyiraho iyo guverinoma no kurahiza abagombaga kuyibamo ushyirwa Tariki 30/12/1993.
Ubwo byari bivuzeko abanyapolitiki ba RPF Inkotanyi Bagombaga Kujya Muri iyi Guverinoma nabo bagombaga kurahira kandi bagombaga kubikorera I Kigali.
Ubwo rero abo banyapolitiki ba RPF Inkotanyi Bagombaga kuva mu bice byabo byagenzurwaga na RPA Inkotanyi aho benshi bari batuye ku Mulindi w’intwari hakaba ari mu cyahoze ari Perefegitura ya Byumba ubu ni mu karere ka GICUMBI.