Mbese muri mwe hariho ubabaye?
Nasenge. Hariho unezerewe? Naririmbire Imana.
Muri mwe hariho urwaye? Natumire abakuru b'Itorero, bamusabire bamusīze amavuta mu izina ry'Umwami.
Kandi isengesho ryo kwizera rizakiza umurwayi Umwami amuhagurutse, kandi naba yarakoze ibyaha azaba abibabariwe.
Mwaturirane ibyaha byanyu kandi musabirane, kugira ngo mukizwe. Gusenga k'umukiranutsi kugira umumaro mwinshi, iyo asenganye umwete.
Dore Eliya yari umuntu umeze nkatwe asaba cyane ko imvura itagwa, imvura imara imyaka itatu n'amezi atandatu itagwa.
Arongera arasenga, nuko ijuru rigusha imvura, ubutaka bumeza imyaka yabwo
Yakobo 5:13
Imana ibahe umugisha